Ngango na Nyirangango babyaye Mwenengango
Uyu Rucuzabigega mu gicuku gicinyiye
Babyara Mwenebwenge uyu wibisha umutwe
Akawutekana ubugenge aho i Nyarugenge.
Nyagasani! Nyagasani
Jye Mwenengango njya ngira impungenge
Ko ninza mu ijuru hataba amajoro,
N’ ivuka ry’ umunsi nzashaka kwiba nkabura icyo niba
Kandi undeba ga Mana ikunda!
Sinamenye kare uko inkoni iryana
Nabibwiwe na Ruvubu iyi Ruvuzamahiri
Magana abiri n’abiri rwa ndembo nini.
Nabibwiwe na Ruvubu
Igihe mfashwe busambo mu muhima wa Nyarugenge
Ngendana ubugenge amasigamana.
Nyagasani! Nyagasani!
Iyo menya kare uko Ruvubu iryana
Ngo ndeke kunyona no gufata mpiri abagenzi bagenda
Nitwikiriye igicuku boshye igicokoma.
Mana ikunda
Urinde uwo mwuga abato benshi
Basigaye batozwa ari bato cyane
Imvugo yateye igatwara benshi
Ngo uwakira atibye atishe umuzungu cyangwa umuzamu
Yava se hehe mu ruhe Rwanda rwa Kanyarwanda ?
Nyagasani! Nyagasani!
Nashutswe na shitani iyi ireshya abahashyi ari yo faranga
Nanga guhinga njya i Nyarugenge guteka umutwe.
Umutwe natetse umaze gupfuba
Nanze kugenda ngo mboneze icyaro ntakize nk’abandi
Mpitamo ububandi mba Mwenengango
Uyu uca ibyanzu ntasige uruhindu rumanitse mu nzu
Akayeza ngo de !
Mana ikunda
Irebere nawe uko arnafaranga yabaye shitani
Dutunze ku isi kuva na kera :
Dore nk’ umunsi Yezu agurwa imiya nke cyane
Mirongo itatu na Yuda tuzi
REPORT THIS AD
Warabibonye ga Musumbabihe,
Ugumana ituze ga Muzirabukana
Uramukana ihirwe ukiriranwa irindi
Risumbye ayandi dusanganywe ku isi.
Ntugira amahane,
Iyo uza kuyagira ugakubita inkuba y’ inkubito ikaze
Yuda uwonguwo waguze Yezu
Ni nde mu bariho wari kukurenganya ?
Nyagasani Nyagasani,
Urinde abato imvugo yateye igatwara benshi
Ngo uwakira atibye atishe umuzungu
Cyangwa umuzamu uyu Barugwene
Yava se hehe mu ruhe Rwanda rwa Kanyarwanda ?
Dore ndabizi nibye kenshi ndafatwa kenshi ndaseba cyane
Aho i Nyarugenge na Ngoma ya Butare udasize Nyamirambo
Aho nyuze hose ngo nguwo nguwo! Ngo ngiyo ! ngiyo !
Boshye Mapyisi yabuze isenga ikomongana hose iterwa iminega.
Mana ikunda
Nyumvira nawe Nguwo ! nguwo ! Ngaho ! ngaho !
Boshye abahigi n’ intozo zabo.
Dore ndi Karema karemajwe na Ruvubu
Ikora imvune itagira umuvuzi uzi kuyunga.
Nje ngutakira ngo umvure imvune, wowe Nyamurunga
Unyunge ingingo, ga Muremangingo !
Umpe n’ umugisha, wowe Rwagisha
Utanga ushatse amahirwe igihumbi n’ ibihumbagiza muri bene muntu.
Ntugira amazinda, nkajya Nyamuzinda
Mukuru w’ abazimu bari mu nda y’ isi.
Uri Muzigura w’ abazima aba
Uzi amazina yabo, umubare wabo n’ imisatsi yabo
Wowe Rugabo uhabura impabe zishwe no kwiheba.
Ni yo mpamvu rero ngutuye agahinda
kanteye intimba, amaganya n’ amansonza
Yangize Mapyisi itagira isenga, n’ isengesho iri.
Mana ikunda, Mana y’ i Rwanda
Icyaha cyanjye ndacyanze rwose
Ntiza imbaraga nsange abandi ndeke ububandi
Nitwe umuntu, nitwe Karani cyangwa Kigingi
Nitwe umubaji cyangwa umuhinzi
Barya duke ariko twabo kandi twiza.
Nashatse gukira nyuze iy’ ubusamo
Mfatwa busambo mbura n’ isenge
Mbona Ruvubu rwa ndembo ivuna.
Mana ikunda,
Ndaje ngusanga, ngo unsubize umurava
Nshake utwanjye mbiriye icyuya
Aho kurya iby’ undi nkubiswe inkoni boshye inzoka.
Ubwirize abato
Ko ushaka gutunga atunda iwawe
Amanama n’ imigisha utanga ushatse muri bene muntu.
Jye Mwenengango nabaye nk’ impyisi itagira isenga, n’ isengesho iri.
None Nyagasani
Urinde uwo mwuga abato benshi
Basigaye batozwa ari bato cyane imvugo yateye
Ngo uwakira atibye atishe umuzungu cyangwa umuzamu
Yava se hehe mu ruhe Rwanda rwa Kanyarwanda ?
This entry was posted in umuco nyarwanda on February 16, 2008.SPONSORED POST
Sponsored Post Menu
Learn from the experts: Create a successful blog with our brand new
course
The WordPress.com Blog
WordPress.com is excited to announce our newest offering: a course just for beginning bloggers where you’ll
learn everything you need to know about blogging from the most trusted experts in the industry. We have
helped millions of blogs get up and running, we know what works, and we want you to to know everything we
know. This course provides all the fundamental skills and inspiration you need to get your blog started, an
interactive community forum, and content updated annually.
Register now
IYI NTIMBA IDATEMBA
Leave a reply
Iyi ntimba idatemba
Ngo manuke ndukuke
Umuruho udatuza
Ndiyuha akuya
Nkiwuri ku gatsinsino
Ngatsikira ngatsitara
Natambuka ngatemba
Kandi inzira ikiri ndende.
Ndagwa ntanyoye
Inyota yanzonze
Nazamuka bikanga
Nakandagira nkanyerera
Imvura itaguye.
Uyu mubiri nkurura
Uramvuna utari munini
Ndawinginga ukanga
Nakanda ntukunde
Ndashengerera ntushime
Tubana turi abanzi
Kuva Rurema akiwunshinga.
Ndashinga ikibando
Nkananirwa kugishingura
Aho nicumye intambwe
Ndemera nkahaca icumbi.
Amatage aya matindi
Atanya abatangana
Yantaye mw’itongo
Mu gitondo cy’impeshyi
Ndakumbura sinsurwa
Abo nsanze bakansonga
Kandi umusonga ari cyica.
Ndicara ngacana
Nkwota uwo ntumva
Inkota umutima ukawushiha
Ukavirirana ntuhoshe
Agahinda kagatinda
Ngashira ngashoberwa
Ngasha gushora
Ngo nuhire nzidahirire
Ndebe uko mererwa
Nkazibura mu rwuri.
This entry was posted in umuco nyarwanda on February 16, 2008.
Insina zateye amahane
Leave a reply
Nsobanuze abampatse
Impaka z’ uru rutoki rwanjye :
Rurantota bukira (ntaruhingiye)
Rugahinduka umushike!
Yarambajije imwe NKATI,
Iti “mbega ko utembagaje umwaka utampingiye,
Nka kera na bagenzi bawe ?”
Nti “Mugenzi wanjye ntazi guhinga,
Ari mu ruganda, aravuguta imivuba,
Aracura ibyuma bya rubanda!
Wa rutoki we wizimura :
Irarire twabaye bake!
Yarantonganije imwe NTUNTU,
Iti “mbese ko wirengeje umwaka utambagariye,
Noneho wungutse kindi ki ?
Nti “niyunguye inka, ni eshanu;
Zirimo imwe ikwiye umuhange,
Ihogaje ubw’ ishashi,
Ishigaje atanu ikagorora!”
Iti “ese ntuzi ko ari jye wakubereye ikiramiro,
Nkagushyikiriza izo nshyame,
Muryamo yateye nkagutesha umuheha ?”
Rwuriranyaho rwose rurambaza,
Ruti “mbese uru rwiri rw’ uruhitirane ,
Ko rusobetse intuntu rugafatira intokatoke,
Harya iyo nyota uzayishira gihe ki ?”
Rukandaza mu nzozi,
Nta n’ inzoga yarwo mperuka!
Iyo urwagwa rudateretse,
Inyota iransibasiba.
Ese wa rutoki we ko ntahinga simpingirwe,
Kandi nkaba narabyaye abana mpereza ikibira,
Uragira ngo nguhingire gihe ki ?
Urampora ubukene, igendere
Wisangiye Ruyundo
Ni we wahawe ingabo zihinga !
Nyamara sinaruhaze nduhora ko rumburanya;
Ndugerageza ku itema no ku isekera,
Ruranga rurantukurana!
Ruragenda nsigarana izirusumbya urugero :
Iyo yannye yengerwa urugo,
Ndetse igasagura intango !
Ntirushya abayihingira,
Ni yo yirundamo imitumba,
Ukayihorera ikagumya ikana !
Ngo ntitunze urugo irabizi,
Rutunzwe na nyirarwo warwubatse,
We na Nyirarwozibyanzi twita babiri!
This entry was posted in umuco nyarwanda on February 16, 2008.
INTAMBARA
Leave a reply
Iyo mvuka kera ntibyari kunkera
Nari gutabwa sinitera urubwa
Nanga kurasa no kuvusha amaraso
Kubona abantu bapfa kandi ntacyo bapfa
Birandenga rikarinda rirenga.
Iyo bambwira kwambara ngo njye mu ntambara
Nari kwirwaza aho kujya kurwana
Bakanca cyangwa ngacibwa
Nkemera nkangana n’abo tungana
Kuko kwica n’ikinyabwoya bintera ubwoba.
Urazi kwambuka uruzi utera uwo utazi
Yari kuba umugenzi iyo adatura hakurya y’amazi
Ukamugota ukamuhotora ukamusogota ukamusonga
Maze yamisha bakagushima
Nta n’inzigo yo ku nzira jye nari kubizira.
Ku rugamba mwumva ntibanahamba
Ingogo zirigarika zigaharirwa inkongoro
Inkota ntiziga n’inkomere
Hagakuzwa inkotanyi n’inkubiri
Zirusha gukubitana inkubito uwo bita umubishi.
Iryo cumu bacumita mu gihumbi
Imihini imihoro imiheto izo nyanzi z’amahoro
Simbyitwaza sinshaka kuba intwari
N’abafite ayo matwara sinshaka ko bantwara
Nzemera nsunzugurwe aho kumena indurwe.
This entry was posted in umuco nyarwanda on February 16, 2008.
Igishyimbo
Leave a reply
Ngwino cyamamare nkurate
Ngwino cyatwa cy’abanyarwanda
Wowe uturwanaho buri teka
Wowe udutera umunezero.
Ingabo itabarana uriya mutoya
Nta bwo itakara ku rugamba
Ngo ingabo utwaye zitatane
Uhora uyisura ukayisukura
Bugacya ugerekaho iyisumbye.
Ari ugushakira amasuhuko
Abatagutunze bageze ikaga.
Reka nsobanure ingabo iganje
Wenda muri twe habamo bamwe
Batanyumva uko nyibabwiye
Bakayikekamo isuri isanzwe!
Ka kababi k’umugondoro
Gakura buhoro ijoro n’umunsi
Umurima ukabamo ingarama nziza,
Inzara iratsindwa uba uzibye icyuho,
Icyoko cyizihiye rubanda
Ikibabi ukinze ukiri mutoya,
Kibona ibindi by’agasukiranyo
Waba ushonje ukajya gusoroma
Kugeza uvanga n’imiteja,
Imitima ikururuka mu bantu
Bakabitonora aho mu iturira
Izuba ryavamo nka gatanu,
Bakabitoranya babitwara,
Bakabisanza mu rugo hose,
Bakabisura bagasusuruka
Ukumva imirishyo hirya no hino
Abantu bose birya icyara
Ngo cya cyago izaca hehe?
Ko tubihuye tukabihunika
Uretse ibyo twahaho abacuruzi
Tugura akunyu ko kubirisha
Imitiba ihunitse izajya hehe?
This entry was posted in umuco nyarwanda on February 16, 2008.
Igisingizo cy’Imbarabara
Leave a reply
Imbarabara ya rubaga,
Ibagana umugabo umugazo,
Ni iya Nkomo,
Ya Misango,
Ya Kabiriza,
Ya Nyirabuganga,
Bugangahurwa n’ubuzi !
Utabuzi bukamuganga mu nda!
Ikaba yitwa Mushituzi,
Ikava inda imwe
Na ya Mpomo y’i Gahombo
Ya yindi yagiye impaka na Kajwiga
Hali Imfuha n’Imfundura:
Iti: Umugabo ni uwa nde ?
Incira iti: Reka mbakize !
Ni uwa Sekigatura,
Rwabisiga, imfizi yo mu gisindu!
This entry was posted in umuco nyarwanda on February 16, 2008.
Igare
Leave a reply
Iri gare mujya munyoga
Mukarinyonga inchuro nyamwinshi
Ridaciriwe n’urubanza
Reka mbabwire uko naribonye.
Rigira amahembe ariko ntiryica
Rigira amasasu atagira imbunda
Rigira umunyururu nta ngororwa
Rigira ibiboko nka ba bandi.
Rigira imipira ritifubika
Rigira ibirenge bitigenza
Rigira umusingi ariko inkwi ntazo
Rigira n’inkingi nk’inzu ya cyera.
Rigira ifarasi itagira ubwoya
Rigira inanga ridacuranga
Rigira imashini itadoda ikanga
Rigira n’inzogera, ryagutura zikirenga.
Rigira sitade ikarihagarika
Iritayigira ni “Mfashanyare”
Ryasaza ngo ni ”Kajaganya”
Irishya ryo ryitwa Mutongoro !
Rigira n’intebe imbere n’inyuma
Rikanaheka ariko ntiryonse
Kandi nta ngobyi naribonanye
Ntirinavuka bararihanga.
Jean Pierre Kabano
This entry was posted in umuco nyarwanda on February 16, 2008.
Igishwi
Leave a reply
Igishwi cy’ikibinda
Kibinze ikirizo
Cyamanutse i Kibingo
Kirinze ko bwira
Ngo cyihe uko cyenda.
Gitera imibyare ine ku rutoki
Hera ibiri huma ibiri!
Kiratara kiratoba,
Gikorera umugaragu
Gikenyera ikirondo
Gikika ikirenge
Kimena ikibanga.
Kiragenda no kwa Nyamutera kiti:
Yemwe batindi
Bo kwa Nyamutera
Batetse ibishyimbo
Batonora ibitoki
Ibitoto bitanu
Bitonze umutemeri
Biturwa umutware
Umutware Gicyeberi.
Kiti nze? Bati nde?
Kiti jye! Bati oya!
Kiti awa! Bati ashwi!
This entry was posted in umuco nyarwanda on February 16, 2008.
Icyivugo cy’imbeba
Leave a reply
Rwikubira ikubije umurama
Urwa gituza,
Ni igituna cy’ifigi:
Ntikangwa n’inzu y’insoko
Igira amenyo y’urugaga,
Mu rugamba rw’iz’intaza.
Zikabana n’injorojoro,
Zajaganyiriza mu musego
Zikabuza abantu gusinzira.
Zitura ku mbariro
Ukagira ngo ni imirindi y’imbogo!
Izo mbeba zihuje imikaka,
Aho no gukubagana zirabizi!
Zibasiye mwene Ruhaya
Zimubuza guhumeka:
Agiye guhindukira,
Zimugira umugambi
Wo kumugaragaza ho inguma.
Zirimo iy’inyurizi,
Ihinda iva mu gisenge;
Amenyo irayakubira
Imutebeza imikaka
Mu kirenge cy’ibumoso
Imaze kugitangaza
Yihuta ivuga ibigwi,
Iti « uw’inkuba ya Rufigi
Muraze mumurore
Ntagitera umugeri!
Ubwo musanga adaciye
Sintahe mu muheno!»
Zigwiza isahaha
Zigumya kujwigira.
Zikabamo iy’injorojoro
Ihinda iva mu gishanga,
Ntiyarushya ijajaba
Yazirushaga kwisha imikaka
Ihangiye mu birenge,
Amano iyatera ibibaru
Umenya ngo arwaye urubara!
Igaruka yirahira
Iti « uw’inkuba izira amabano
Muraze mumurore
Ubwo musanga adaciye
Simparagate ibyahi!»
Abicaye mu kirambi
Bumva imbeba z’ifigi
Urwo rugo zirwigabije
Na we Rwakabwa asohotse
Ubwoba bumusaragiza,
Asanga inkike y’epfo;
Ahura n’iy’urutaza
Imutanga ku mugende
Imuciramo ay’imigera.
Yose agasa n’ingembe!
Ntiyarushya agomborwa,
Iyamugeza mu mirundi
Abura imirindi yo guhunga,
Ihuta kumwesa ku mpama
Iti « uwa rutavutsa imikaka
Imbeba zikaragata umwite,
Uwanjye muze mumurore
Aho atermbye igicuri
Munsi y’igicaniro!
Ubwo musanga adaciye
Singere mu ikaniro!
Abasigaye mu cyezi
Barimo shebuja w’ubwoba
Ashinguye guhunga
Ahura n’iy’itorero
Izirusha zose amatama manini,
Ikagira imikaka idakuka;
Iyimukoza mu birenge,
Agiye gukandagira
Asyonyorwa n’imisenyi,
Yesa inkokora hasi
Igaruka yirahira
Iti « uwa Rutarasirwa mu ntazi
Intore z’imbeba zakoranye
Dore aha atembye igicuri!
Ubwo musanga adaciye
Integano sinyibuze,
Sinzarye amacwende! »
Zisizanira mu muryango
Zumva usigaye mu nzu,
Ko akomeza guhumeka:
Imbeba zirakorakorana
Izindi zikwirwa iyo nzu!
Nyirazo ihanika kujwigira
Ihagaze hejuru y’urusika
Uwo zisanze mu kirago,
Ati « iryavuzwe riratashye!»
Haduka iy’amanga make,
Ikarusha izo mbeba amaboko
N’amarere ikayagira,
Yigize ikibumbe,
Ikazirusha n’icyaha
Cyo konona amasimbo!
Ihinda ituruka mu isapfu,
Ibanza gusenya iyo nzu,
Ihingutse ku mugamba
Isandaza ibisabo,
Iheranga n’ibicuma
Ibiceka ku ruhimbi,
Igikuba kiracika,
Akangurwa n’ubwoba!
Intoki zihura n’amenyo
Y’iyo figi y’imbeba
Iziremera intambara:
Ihangira mu bikonjo,
Ikuramo inzara zose
Imuharisha intwaro.
Ibonye ko ihimbawe
Igaruka yirahira
Iti « uw’urutaza rutimirwa,
Rutabuzwa ku mirara,
Uwanjye muze mumurore,
Ubwo musanga adaciye
Singere ku bucabari!»
Zibonye umutezi,
Ahingukanye igifuma,
Zigiciramo urutezo
Na we zimubuza gutaha !
Zatanyije injangwe
Ntizikigera no mu bihuru;
Zateye urusakwe,
N’imirizo yakunze
Ziba inkaragatabyahi!
Rubanguka ijya mu kigega
Ruvuzo ruvunga umurama,
Rutanena umutindi,
Rudacira ubucabari
Rudahararukwa ikaniro,
Ruti rwasa amacwende.
Rudacikirwa n’umushushwe,
Rwa Nkumbuyamashaza
Ni imbeba y’umurizo w’imbazo
Isokoza ubwanwa bw’ishaka
N’ubwinyo butukura.
Izina yatorewe n’umwisi
Yitwa inkuba yesa ku muheno!
This entry was posted in umuco nyarwanda on February 16, 2008.
Icyivugo cy’inturo
Leave a reply
Ni inturo y’umujinya ya Rutigerera igicuku
Yenze ibara ry’igishwi n’ikibiribiri
Ihirika mu Buranga itunguka kwa Nzogiroshya.
Ibona Kibamba yaraye ku mutambiko w’urusenge
Rusake ihina ibikohwa
Ikubiramo ibirokoroko iramiraza.
Imbeba yaraye mu muheno iti:
Ngiye kubaza ibyo!
Iyikoma ijanja iheruka gukoma ejo
Yigira mu Kibumba kwa Nyamurinda
Kwirira uduhirivi two mu rubingo.