Jump to content

Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Repubulika y'u Rwanda
Republic of Rwanda
République du Rwanda
Jamhuri ya Rwanda
Ibendera rya Repubulika y’u Rwanda Ikimenyetso mpamo cy’inyandiko za Leta y’u Rwanda

U Rwanda ni igihugu giherereye muri Afurika y'uburasirazuba, mu karere k’ibiyaga bigari. Umurwa mukuru wacyo ni Kigali.

U Rwanda rufite ubuso bwa km² 26 338. Rutuwe n’abaturage barenga miliyoni 14 (2024). U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ubucucike bw’abaturage buri hejuru muri Afurika.

U Rwanda rugizwe n'uturere 30 n'imirenge 416.

Imiterere n’Imipaka

[Hindura | hindura inkomoko]

U Rwanda ntirukora ku nyanja. Ruhana imbibi n'ibihugu bine:

Igihugu gifite ibirunga, ibiyaga (nk’ikiyaga cya Kivu, Rweru, Ruhondo, Muhazi,...) n’imigezi myinshi. Umwe muri iyo migezi ni isoko y’uruzi rwa Nili. Umusozi muremure kurusha indi ni Kalisimbi, ufite ubutumburuke bwa m 4 519. Ahantu hari hasi cyane ni mu kibaya cya Rusizi (m 950).

U Rwanda ni Repubulika. Iyoborwa na Perezida utorwa n'abaturage mu matora. Ubuyobozi bugendera ku Itegeko Nshinga ryatowe mu 2003.

Igihugu kigizwe n’intara enye n’Umujyi wa Kigali. Kigizwe kandi n'uturere 30, imirenge 416, utugari 2 148 n'imidugudu 14 837.[1]

Abanyarwanda bose bavuga ururimi rumwe. Urwo rurimi rurabahuza kandi rukabaranga aho bari hose. Mu Rwanda hemewe indimi enye:

Ibimenyetso by’Igihugu

[Hindura | hindura inkomoko]

U Rwanda rufite ibirango bitatu biruranga mu ruhando rw'ibindi bihugu. Ibyo birango (ibimenyetso) ni ibi bikurikira:[2]

  • Ibendera: Ibendera ry'u Rwanda rifite amabara atatu. Uhereye hejuru ugana hasi, ni ubururu, umuhondo n'icyatsi kibisi. Mu ibara ry'ubururu harimo ishusho y'izuba. Iryo zuba rifite imirasire 24 y'ibara rya zahabu. Iyo mirasire isobanura urumuri rumurikira Abanyarwanda, abaturarwanda n'inshuti z'u Rwanda. Isobanura kandi gukorera hamwe nta vangura no kurwanya ubujiji. Ibara ry'ubururu risobanura amahoro n'umutekano urambye by'Abanyarwanda. Ibara ry'umuhondo risobanura iterambere ry'ubukungu rishingiye ku mbaraga z'Abanyarwanda. Ibara ry'icyatsi kibisi risobanura icyizere kirambye cy'Abanyarwanda.
  • Ikirangantego: Ku kirangantego cy'u Rwanda handitseho intego y'igihugu: « Ubumwe, Umurimo, Gukunda Igihugu ».
  • Indirimbo yubahiriza igihugu: Indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda yitwa Rwanda Nziza. Iyi ndirimbo igizwe n'ibitero bine.

Ubukungu bushingiye ku buhinzi, cyane cyane ikawa n’icyayi. Ibindi bihingwa ni ibitoki, imyumbati, amasaka n’ibirayi. Amatungo (inka, ihene, intama) na yo ni ingenzi mu mibereho y’abaturage.

Ubukerarugendo

[Hindura | hindura inkomoko]

U Rwanda rwamenyekanye cyane ku bukerarugendo bushingiye ku nyamaswa n’umurage w’umuco. Pariki zikomeye ni:

Abaturage benshi ni Abakirisitu (Abagatolika, Abangilikani, Abaporotesitanti). Hari kandi Abayisilamu n’abayoboke b'amadini mato atandukanye.

Imisozi y'u Rwanda n'ikirunga cya Muhabura
Rwanda (rw) pronunciation
Dosiye:Kigali Arena
Aho u Rwanda rugeze mu iterambere

U Rwanda ni igihugu giherereye muri Afurika y'uburasirazuba, mu karere k’Ibiyaga Bigari. Ruri munsi y'umurongo wa Koma y'Isi.

Komini z'u Rwanda mu 1994

Umurwa mukuru w’u Rwanda ni Kigali. Iki gihugu gikunze kwitwa « igihugu cy'imisozi igihumbi ». Gikoresha indimi enye: Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n'Igiswayire. Ururimi gakondo rw'Abanyarwanda ni Ikinyarwanda.

Ubutegetsi bw'u Rwanda burigenga. Ubuyobozi bufite intego yo guteza imbere abaturage. Imiyoborere y'igihugu ntishingiye ku idini.

Ibirango by’igihugu cy’u Rwanda ni ibendera, ikimenyetso mpamo cy’inyandiko z'ubuyobozi, intego n’indirimbo y’igihugu.

Intego ya Repubulika ni Ubumwe, Umurimo, Gukunda Igihugu.

Indirimbo y’Igihugu ni Rwanda Nziza. U Rwanda rugizwe n'intara 4 n'Umujyi wa Kigali, uturere 30 n'imirenge 416. Rufite abaturage barenga miliyoni 14.

U Rwanda ruri mu bihugu 10 bya mbere bikungahaye ku bukerarugendo bushingiye ku muco n'umurage ndangamateka.

Ubumenyi bw'isi

[Hindura | hindura inkomoko]


Map of Rwanda

U Rwanda ni igihugu kidakora ku nyanja. Kiri muri Afurika y'uburasirazuba, mu karere k’Ibiyaga Bigari. Rufite ibirunga bitanu, ibiyaga 23 n’imigezi myinshi. Umwe muri iyo migezi ni isoko y’uruzi rwa Nili. U Rwanda rufite ubuso bwa km² 26 338. Ubutaka bufite km² 24 948, amazi agafite km² 1 390. Mu 2016, abaturage babarirwaga hafi 11 533 446 (National Institute of Statistics of Rwanda). Ni ukuvuga abantu 438 kuri km². U Rwanda ruri mu bihugu bituwe cyane muri Afurika.

Imipaka y'u Rwanda n'ibihugu bituranye na rwo ireshya na km 893: Uburundi mu majyepfo (km 290), Tanzaniya mu burasirazuba (km 217), Ubugande mu majyaruguru (km 169) na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu burengerazuba (km 217). U Rwanda rufite ibihe bibiri by’imvura. Itumba riva muri Gashyantare rikageza muri Gicurasi. Umuhindo uva muri Nzeri ukageza muri Mutarama. Mu misozi, ikirere kiba gikonje gato. Rimwe na rimwe hagwa urubura.

Imiterere y’ubutaka bw'igihugu iratandukanye. Mu majyaruguru higanje ibirunga. Mu burengerazuba hari Ikiyaga cya Kivu. Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iri mu misozi miremire n’amashyamba yo mu majyaruguru. Iyo pariki ibamo ingagi zizwi cyane ku Isi. Ingagi ni inyamaswa nini zizwiho kwita ku miryango yazo. Ikiyaga cya Kivu gifite umusenyi mwiza ku nkengero zacyo, cyane cyane ku Kibuye. Kivu irimo kandi uturwa twinshi. Ahantu hari hasi cyane mu Rwanda ni mu kibaya cya Rusizi, ku butumburuke bwa m 950. Ahantu harehare cyane ni ikirunga cya Kalisimbi, gifite ubutumburuke bwa m 4 519.

Pariki z’igihugu ni izi:

Tour du Rwanda 2020

Igihugu cy’u Rwanda kigabanyijemo intara 4 n’Umujyi wa Kigali. Intara zigabanyijemo uturere, imirenge, utugari n'imidugudu. Igihugu cyose gifite uturere 30 n'imirenge 416.

Kugeza mu 2005, u Rwanda rwari rugabanyijemo intara 12 na komini 116. Izo ntara zari: Umujyi wa Kigali, intara ya Kigali Ngali, intara ya Gitarama, intara ya Butare, intara ya Gikongoro, intara ya Cyangugu, intara ya Kibuye, intara ya Gisenyi, intara ya Ruhengeri, intara ya Byumba, intara y’Umutara, intara ya Kibungo.

Ibi byahindutse ku wa 1 Mutarama 2006. Byakozwe muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage no kuvugurura ubutegetsi. U Rwanda rwagabanyijwemo intara enye n’Umujyi wa Kigali. Izo nzego zigabanyijemo uturere 30. Uturere tugabanyijemo imirenge 416 n’utugari 2 148.

Amazina, umubare n’ibyicaro by’intara n’iby’Umujyi wa Kigali bigaragara mu mbonerahamwe ikurikira:

Intara n’Uturere
N° Izina Icyicaro Akarere karimo icyicaro
1 Intara y’Amajyaruguru Kinihira Akarere ka Rulindo
2 Intara y’Amajyepfo Busasamana Akarere ka Nyanza
3 Intara y'Uburasirazuba Kigabiro Akarere ka Rwamagana
4 Intara y'Uburengerazuba Bwishyura Akarere ka Karongi
5 Umujyi wa Kigali Nyarugenge Akarere ka Nyarugenge

Abanyarwanda benshi ni abayoboke b'amadini abiri akomeye: Ubukirisitu (Abagatolika, Abaporoso, Abapresibuteliyani n’abangilikani) n’Ubuyisilamu. Hari kandi Abahamya ba Yehova. Kiliziya Gatolika ni yo yashinze imizi cyane mu Rwanda. Abanyarwanda benshi ni Abagatolika. Kiliziya rero ifite uruhare runini mu buzima bwa buri munsi. Hari n'andi madini y’Abakirisitu mu Rwanda, ariko ntakomeye nka Kiliziya Gatolika. Kiliziya Gatolika ni yo dini rya mbere ryinjiye mu Rwanda, mu 1900. Yari iyobowe na Musenyeri Hirth wo mu muryango w’Abapadiri Bera. Abapadiri Bera bazanywe mu Rwanda n’Abadage. Icyo gihe Abadage bategekaga u Rwanda, u Burundi na Tanzaniya. Abadage barindaga Abapadiri Bera. Bizeraga ko na bo bazashyigikira ubutegetsi bw’Abadage mu Rwanda.

Ibarura ry’abaturage rya 2002 ryagaragaje uko amadini ahagaze: Abagatolika (49.5%), Abaporotesitanti bo mu madini atandukanye (27.2%), Abadivantisiti (12.2%), Abahamya ba Yehova n'andi madini ya gikirisitu (4%), abatagira idini (3.6%), Abayisilamu (1.8%) n'indi myemerere (1.7%). Iri barura ryagaragaje ko 98.3% by’abatuye u Rwanda bavuga ko bafite idini. Amadini rero ahuza abantu benshi. Atandukanye n’idini gakondo kuko ahuza abayoboke bayo. Abaha kandi gahunda y’imitekerereze n’imyitwarire. [3]

Ibendera rya Repubulika y’u Rwanda

[Hindura | hindura inkomoko]
Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda (uwa kabiri uhereye iburyo)

Ibendera ry’igihugu rigizwe n’amabara atatu: ubururu, umuhondo n’icyatsi kibisi.

Ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ahanini ku buhinzi. Abahinzi benshi batunzwe n’ibyo bahinga. Ubukungu buhura n’ikibazo cy’uko abantu ari benshi kurusha ubutaka buhari. Kuba u Rwanda rudakora ku nyanja byongera icyo kibazo. Bituma igihugu kigera ku masoko mpuzamahanga bigoranye. Ibihingwa ngengabukungu by'ingenzi ni ikawa, icyayi n’ibireti. Byoherezwa ku masoko mpuzamahanga. Mu gihugu hahingwa ibitoki, imyumbati, amasaka, imboga n’ibirayi. Ariko ntibihagije ku isoko ryo mu Rwanda, ibindi bigatumizwa mu mahanga. Amatungo (inka, ihene n’intama) na yo atunga Abanyarwanda.[4]

Aho u Rwanda rugeze mu iterambere

[Hindura | hindura inkomoko]

Iterambere ry'u Rwanda rirebwa mu bihe bibiri: hagati ya 1962 na 1994, n'imyaka 30 iri hagati ya 1995 na 2025. Ubukungu bwavuye ku gusabiriza bugera ku bukungu bugabye amashami. Mu 1989, amabuye y'agaciro u Rwanda rwohereje mu mahanga yinjije amadovize angana na miliyoni 2.5 z'amadolari. Mu 2023, yinjije miliyari 1.1 y'amadolari. Uwo musaruro wikubye inshuro amagana. Iterambere nk'iri rigaragaza ko ubukungu bw'u Rwanda bwagabye amashami.

Mu burezi, abasoza kaminuza bari bake. Mu 1994, abari barasoje kaminuza bari 2 870. Mu 2022, uwo mubare wageze ku 431 606.

Imihanda myiza ifasha iterambere ry'igihugu. Mu 1993, u Rwanda rwari rufite km 530 z’imihanda ya kaburimbo. Uyu munsi, iyo mihanda igera kuri km 2 652. Ibi byoroshya ubuhahirane n'iterambere.

Kugeza mu 1994, ubuvuzi mu Rwanda bwari ku rwego rwo hasi. Abaturage 2.6% gusa ni bo bari bafite ubwishingizi mu kwivuza. Iyo umuntu yarwaraga indwara ikomeye, umuryango we washoboraga gukena cyane. Rimwe na rimwe ntiyabonaga ubuvuzi ku gihe, akaba yapfa. Uyu munsi, Abanyarwanda 97.3% bafite ubwishingizi mu kwivuza. Serivisi z'ubuvuzi zariyongereye kandi zegerejwe abaturage.[5]

Amashyaka ya Politiki

[Hindura | hindura inkomoko]
Paul Kagame

U Rwanda ni igihugu kigendera kuri demokarasi y’amashyaka menshi.

Amashyaka ya politiki n’abayayobora ni aya: Parti Démocratique Chrétien (PDC) iyobowe na Alfred Mukezamfura ; Parti Social Démocratique (PSD) iyobowe na Vincent Biruta ; Union Démocratique du Peuple Rwandais (UDPR) iyobowe na Adrien Rangira ; Mouvement Démocratique Républicain (MDR) yasheshwe ikaba yarayoborwaga na Kabanda Célestin ; Parti Démocratique Islamique (PDI) iyobowe na André Bumaya ; Parti Libéral (PL) iyobowe na Prosper Higiro ; na Front Patriotique Rwandais (FPR) iyobowe na Paul Kagame.

Hari n’andi mashyaka yahagaritswe kubera ko atemewe n’amategeko. Ayo ni Parti Socialiste Rwandais (PSR), Parti pour le Progres et la Concorde (PPC) na Parti pour le Renouveau Démocratique.

Amashyaka yo mu wa 1959

[Hindura | hindura inkomoko]

Amashyaka yo mu 1959 ari mu byiciro bibiri. Icya mbere ni ayo bamwe bita "partis nationaux". Ayo mashyaka yari afite abayoboke benshi kandi yari asakaye mu gihugu cyangwa mu duce tunini. Yari afite uburyo bugaragara bwo kwamamaza ibitekerezo byayo n'abayobozi bazwi. Ayo mashyaka n'igihe yavukiye ni aya: [6]

1. APROSOMA Association pour la Promotion Sociale de la Masse 15/02/1959
2. UNAR Union Nationale Rwandaise 13/09/1959
3. RADER Rassemblement Democratique Rwandaise 14/09/1959
4. PARMEHUTU Parti du Mouvement de l’Emancipation des Bahutu 09/10/1959

Hari n'andi mashyaka agera hafi kuri makumyabiri atari afite uburemere nk'ayo ane. Amwe muri ayo mashyaka mato yari yegamiye ku mashyaka ane manini. Ayo mashyaka mato ni aya:

1) ABAKI Alliance des Bakiga
2) ABESC Association des Bahutu evuluant pour la suppression des castes
3) ACR Association des Cultivateurs du Rwanda
4) APADEC Association du Parti Democrate Chretien
5) APROCOMIN Association des Commerçants Indigenes
6) AREDETWA Association pour le Relevement Democratique des Batwa
7) ARUCO Alliance du Ruanda - Urundi et du Congo
8) ASSERU Association des Eleveurs du Rwanda
9) MOMOR Mouvement Monarchiste Rwandais
10) MUR Mouvement pour 1'Union Rwandaise
11) PAMOPRO Parti Monarchiste Progressiste
12) PSCR Parti Social Chrétien du Rwanda
13) UAARU Union des Aborozi Africains du Rwanda
14) UMAR Union des Masses Rwandaises
15) UNAFREUROP Union Afro-Europeenne
16) UNINTERCOKI Union des Intérêts Communs du Kinyaga

Ibigo n'inzego

[Hindura | hindura inkomoko]
Ikirango cya I&M Bank Rwanda
  • Banque de Kigali (BK)
  • Banque Rwandaise de Développement (BRD)
  • I&M bank Rwanda
  • Compagnie Générale de Banque (COGEBANQUE)
  • Banque Commerciale du Rwanda (BCR)
  • Ecobank Rwanda
  • Banque de l'Habitat du Rwanda (BHR)
  • Banque Populaire du Rwanda (BPR)
  • Urwego Opportunity Microfinance Bank (UOMB)
  • BANCOR SA
  • Banque Populaire du Rwanda SA
  • Kenya commercial bank (KCB)
  • Equity bank
  • Urwego Opportunity Bank(UOB)
  • Zigama CSS
  • Co-operative Bank Rwanda

Sosiyete Sivile mu Rwanda

[Hindura | hindura inkomoko]
OLPC classroom teaching

Sosiyete sivile yo mu Rwanda ifite amateka yayo, imiterere yayo n’amashami menshi. Ifitanye imikoranire na Leta y'u Rwanda n’abaterankunga. Ihura kandi n’imbogamizi zitandukanye.

Sosiyete sivile ni urwego rw’ubukorerabushake ruri hagati y’abaturage na Leta. Igizwe n'amashyirahamwe yigenga. Ayo mashyirahamwe yashinzwe n’abantu ku giti cyabo kugira ngo barengere amahame n’indangagaciro zabo.

Sosiyete sivile ihuza amashyirahamwe y’abakozi bo mu nzego zose: abunganizi mu mategeko (avocats), amadini, amakoperative, amashyirahamwe y’abana n’ay’abagore, n’andi mashyirahamwe ashinzwe imibereho myiza y’abaturage. [4]


  1. ↑ "Uturere". Intara y'Iburengerazuba (Western Province). Archived from the original on 2024-11-03. Retrieved 2025-11-11.
  2. ↑ "Lyvine Rwanda (@lyvine_rwanda)". X (Twitter). 2024-11-06.
  3. ↑ "Ishami Rishinzwe Uburere Mboneragihugu, Ukwakire, 2006" (PDF). Archived from the original (PDF) on 2012-10-29. Retrieved 2010-12-25.
  4. 1 2 Ugushakisha Ukuri n’Ubumuntu (Raporo (Nyakanga 2004 – Gashyantare 2006)). Kituo Cha Katiba. 2006.
  5. ↑ Raporo z’Ikigega cy’Isi cy’Imari (Report). Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF).
  6. ↑ "Ubumwe bw'Abanyarwanda, Kigali, Kanama 1999" (PDF). Archived from the original (PDF) on 2010-07-04. Retrieved 2010-12-24.
Wikimedia Commons ifite amatangazamakuru kubyerekeye: