ISENGESHO RYA YUBILE
Nyagasani Mana, Mubyeyi wuje urukundo n’impuhwe
Turagushimira ko watwoherereje Umwana wawe Yezu Kristu
Yasamwe ku bwa Roho Mutagatifu abyarwa na Bikira Mariya
Ijambo rye riratumurikira rikayobora intambwe zacu
Amasakaramentu duhabwa muri Kiliziya ye akadutungira ubuzima.
Ku musaraba, Yezu Kristu yadutsindiye icyaha n’urupfu
Atwuhagiza amaraso ye, asenya inkuta n’ibindi bitanya abantu
Aduhuriza twese mu muryango umwe w’abana b’Imana
Mu izuka rye n’izamuka rye mu ijuru yatwugururiye amarembo y’ubugingo
Uko tumwiyambaza aradutabara akaduhumuriza, ni we mahoro yacu.
Mana Mubyeyi wacu, shimirwa wowe uduhaye guhimbaza iyi yubile
Turagushimira imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa bene muntu
Turagusingiza kubera imyaka 125 Inkuru nziza imaze igeze mu Rwanda
Turagushimira kubera Abamisiyoneri b’Afurika bayituzaniye
Turagukuza kubera abantu b’ingeri zose bitangiye ubutumwa bwa Kiliziya.
Nyagasani Mana, dukomeze mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo
Duhe kuba abahamya b’ukuri n’abagabuzi b’amahoro yawe
Uko bukeye dutere indi ntambwe mu nzira y’amizero
Roho Mutagatifu atumurikire, adukomeze mu nzira y’umukiro.
Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, Mwamikazi wa Kibeho, udusabire.
Amen.
Kigali, ku wa 10/02/2024
Imprimatur
Vincent HAROLIMANA
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Perezida wa
Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Amahame y’Ukwemera
DOUBLE JUBILEE PRAYER
Lord God, Father of love and mercy
We thank you for you have sent us Jesus Christ your Son
Incarnate by the power of the Holy Spirit, He was born of the Virgin Mary
His word enlightens us and guides our steps.
The Sacrements that we receive in His Church are a nourishment of our spiritual life
On the cross, Jesus delivered us from sin and death
He cleansed us with his own Blood, breaking down walls and other dividers of people
He united us all in one family of God's children
Through his resurrection and ascension to heaven, he opened for us the gates of life
When we call on Him, He helps us and consoles us, He is our peace.
God, our Father, we thank you for the celebration of this double jubilee
We thank you for 2025 years of the redemption of humankind
We praise you for 125 years of Evangelization of Rwanda
Thank you for the Missionaries of Africa who brought the Good News to us
We thank you for the various people involved in the mission of the Church.
Lord God, keep us in faith, hope and love
Make us true witnesses and workers of your peace
So that every day we take another step in the path of hope
May the Holy Spirit enlighten us and strengthen us in our journey to salvation.
Virgin Mary, Mother of the Word, our Lady of KIBEHO, intercede for us.
Amen.
Done at Kigali, February 10th, 2024
Imprimatur
Vincent HAROLIMANA
Bishop of the Diocese of Ruhengeri and the President of the Episcopal
Commission for the Doctrine of Faith
PRIÈRE DU JUBILÉ
Seigneur Dieu, Père plein d’amour et de miséricorde
Nous te rendons grâce pour ton Fils Jésus-Christ
Conçu du Saint Esprit, né de la Vierge Marie.
Sa parole nous éclaire et guide nos pas
Ses sacrements nous donnent la vie.
Sur la croix, Il nous a délivrés du péché et de la mort
Il nous a purifiés par son sang
Après avoir détruit tous les murs qui nous séparent
Il nous a tous unis dans une seule famille des enfants de Dieu
Par sa résurrection et son ascension au ciel, il nous a ouvert la porte du salut
Quand nous l’implorons, Il vient à notre secours et nous console, c’est Lui notre paix.
Dieu, notre Père, merci pour la célébration de ce jubilé
Pour ces 2025 ans de la rédemption de l'humanité
Pour ces 125 ans de l’Évangélisation du Rwanda
Pour les Missionnaires d’Afrique qui nous ont évangélisés
Et pour tous ceux qui se sont dépensés au service de ton Église.
Seigneur, affermis-nous dans la foi, l’espérance et la charité
Fais de nous des témoins de la vérité et des artisans de paix
Puissions-nous avancer toujours sur le chemin de l’espérance
Que le Saint-Esprit nous guide sur la voie du salut.
Vierge Marie, Mère du Verbe, Notre Dame de KIBEHO, intercède pour nous.
Amen.
Kigali, le 10/02/2024
Imprimatur
Vincent HAROLIMANA
Évêque de Ruhengeri et Président de la Commission Épiscopale pour la Doctrine
de la Foi
CONFERENCE EPISCOPALE DU RWANDA
Secrétariat Général
B.P. 357 Kigali / Rwanda
Tél. : (+250) 252 575 439
E-mail : eglisecatholiquerwanda@[Link]
YUBILE Y’IMPURIRANE
- IMYAKA 2025 Y’UGUCUNGURWA KWA MUNTU
- IMYAKA 125 IVANJILI IGEZE MU RWANDA